Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Bigogwe bajyana abana babo mu rugo mbonezamikurire (ECD) rwa Basumba bavuga ko rwafashije abana babo kuva mu mirire mibi. Bakaba babitangaje ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo konsa kuri uyu wa 07 Kanama 2024.
Muragijimana Anne, afite umwana w’umwaka n’amazi 3. Atuye mu kagari ka Basumba mu mudugudu wa Vuga. Avuga ko yonkeje umwana we amezi atandatu nta kindi amuvangiye kandi ko muri icyo gihe umwana we nta kibazo yagize.
Ati”icyo gihe ndi kumwonsa amezi 6 nta kibazo yari afite. Ikibazo cyatangiye atangiye kwiga kurya, kimaze kugaragara nibwo baduhamagaye tuza kondorwa hano”.
Muragijimana avuga ko mu rugo mbonezamikurire babahaga indyo yuzuye bakanigishwa uko bagomba kuyitegura.
Yagize ati”baduhaga indyo yuzuye, bakatwigisha uko tugomba kuyitegurira abana no gukora akarima k’igikoni. Biri kudufasha, kuko ntibyahita bidufasha ako kanya kubera ko twahuye n’izuba imboga zikuma ariko turi kugerageza. Abana ntibagisubira inyuma ahubwo bari kongera ibiro bucye bucye”.
Nyiransabimana Claudine utuye mu mudugudu wa Rusenge, we afite umwana w’amezi 22. We agira ati” ECD Basumba yamfashije kumenya gutegura indyo yuzuye nkagaburira umwana, nanjye nkarya indyo yuzuye”.

Ababyeyi bazanye abana mu rugo mbonezamikurire rwa Basumba ruherereye mu murenge wa Bigogwe
Manizabayo Vestine, atuye mu mudugudu wa Buheke, afite umwana w’umwaka n’amezi 6.
Avuga ko umwana we yavukanye ikiro kimwe ariko abajyanama b’ubuzima bakamufasha kumwitaho.
Ati”Bambaye hafi mwonsa amezi 6, nyuma yayo muha ifashabere bakomeza kumwitaho. Banyigishije kubaka akarima k’igikoni,umwana muha indyo yuzuye, none ubu ageze mu biro 10”.
Akomeza agira ati”ECD yamfashije kuvana umwana mu mirire mibi, ubu aho ageze ahagaze neza nta kibazo.

Bimwe mu biribwa byifashishwa mu kwigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye
Benjamin Mushuhukye, umuyobozi wa Reach the Children Rwanda, umwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Nyabihu bafite ibikorwa biteza imbere imikurire y’abana bato, avuga ko umwana wageze mu rugo monezamikurire usanga atandukanye n’utarahageze.
Yagize ati”Umwana iyo agikandagira muri ECD dutangira kumukurikirana, buri kwezi turamupima utarimo izo serivisi ntabwo azibona; niyo yavuyemo tumukurikirana imyaka 2 uwa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza kugira ngo turebe niba ibyo twakoze hari umusaruro bitanga, rero itandukaniro rirahari cyane”.
Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo konsa, hasuwe urugo mbonezamikurire rw’icyitegererezo rwa Basumba, abitabiriye basobanurirwa uruhare rw’ingo mbonezamikurire mu mikurire myiza y’umwana no kumurinda igwingira, berekwa kandi banasobanurirwa serivisi zikomatanyije z’imbonezamikurire y’abana bato.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Ingabire Assumpta yavuze ko akarere ka Nyabihu kari ku gipimo cya 31.6% cy’abana bagwingiye bari munsi y’imyaka 2, iyi akaba ariyo mpamvu ubu bukangurambaga bwabereye muri aka karere, kugira ngo ababyeyi bashishikazwe kwita ku bana babo, bitabira serivise z’imirire mu bigonderabuzima ndetse n’ingo mbonezamirire aho bigishirizwa gutegura indyo yuzuye.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Ingabire Assumpta n’ abafatanyabikorwa batandukanye bafite ibikorwa biteza imbere imikurire y’abana bato, basobanurirwa serivisi mbonezamikurire y’abana bato zitangirwa muri ECD Basumba

Nyuma yo gusura uru rugo mbonezamikurire rwa Busumba, bateye imboga mu karima k’igikoni
Nadine Umuhoza

