Hamaze iminsi yacicikana inkuru zivuga kuri iyi ndwara y’ubushita bw’inkende ari na ko bamwe bakomeza kuyibazaho byinshi. Dr. Edson Rwagasore ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) yasubije bimwe mu bibazo abantu bakunze kwibaza kuri iyi ndwara, ari na byo tugiye kubasangiza.
Ikibazo cya mbere kigira kiti:”Ese indwara y’ubushita bw’inkende iravurwa igakira?”
Igisubizo Dr. Edson yatanze ni:”MPOX ni indwara yandura, ariko amavuriro yacu mu gihugu afite ibyangombwa byose ndetse n’ubushobozi bwo kuyivura igakira, cyane cyane iyo uyirwaye agiye kwa muganga hakiri kare, urugero rwihuse twabaha ni ubwa abarwayi babiri baragaweho na MPOX kugeza ubu umwe muri bo yahawe ubuvuzi arakira anasezererwa mu bitaro, Undi na we aracyitabwaho n’abaganga kandi ntabwo arembye.”
Ikibazo cya kabiri:”Ese ko iyi ndwara yitwa ubushita bw’inkende byaba bisobanuye ko abantu bayanduzwa n’inkende gusa?”
Igisubizo cya Dr.:”N’ubwo bwose iyi virusi yakomotse ku nkende, isesengura ryakozwe ku bipimo byafashwe ku barwayi babiri bagaragaye mu gihugu cyacu ryagaragaje ko inkomoko ya virusi bari bafite ntaho ihuriye n’inkende, kandi kugeza ubu uburwayi ntabwo buragaragara mu nkende no mu zindi nyamanswa hano mu Rwanda, MPOX yandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa gukora ku matembabuzi ye, ibi bishobora kubaho mu gihe; kuramukanya abantu bahoberana cyangwa se basomana, kwandura kandi bibaho binyuze mu gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu ufite virus ya MPOX.”
Ikibazo cya gatatu:”Ese ko tuzi ko indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina zirindwa hakoreshejwe agakingirizo, ubwo ntikakoreshwa hirindwa na MPOX?”
Igisubizo cya Dr.:”Agakingirizo ni ingenzi mu kwirinda indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ariko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hari ibindi bice by’umubiri bishobora gukoranaho bityo ubwandu bukaba bwanyura aho, imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa se idakingiye ni inzira yo kwanduzanya virusi ya MPOX.”
Ikibazo cya kane:”Nakora iki mu gihe ngaragaje ibimenyetso bya MPOX cyangwa se mu gihe naba narakoze ku muntu urwaye MPOX?”
Igisubizo cya Dr.:”Mu gihe ugaragaje kimwe cyangwa byinshi mu bimenyetso bya MPOX ihutire kujya kwa muganga, ufatwe n’ibipimo bishobora kugaragaza ko wanduye virus ya MPOX, ibi bizakongerera amahirwe yo kuvurwa ugakira, niba warakoze ku muntu urwaye MPOX cyangwa warakoranye na we imibonano mpuzabitsina, irinde gukora ku bantu kandi wihutire kujya kwa muganga igihe cyose ugaragaje ibimenyetso, ibimenyetso bya MPOX bigaragara mu minsi iri hagati ya 2 na 19 nyuma y’uko wanduye.”
Ikibazo cya gatanu:”ko MPOX ari icyorezo gishya mu matwi y’abanyarwanda ingamba zo kwirinda zizahindura cyane imibereho yacu nk’abanyarwanda?”
Igisubizo cya Dr.:”itsinda ry’abaganga b’inzobere mu guhangana n’ibyorezo basesenguye icyorezo cya MPOX dufite basanga kiri ku rugero rwo hasi bashingiye ku buryo ubwandu bwa MPOX bukwirakwira, ingaruka zayo ku buzima bw’abantu n’ubushobozi bw’igihugu mu guhangana n’indwara z’ibyorezo.”
Ati:”icyo dusaba ni uko abantu bose bakurikiza ingamba zose ziriho ari zo kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso no kwihutira kujya kwa muganga mu gihe ugaragaje kimwe mu bimenyetso bya MPOX.”
RBC ivuga ko iyi ndwara yagiye igaragara hirya no hino ku isi kuva mu mwaka wa 2022, ikaba iterwa na virus ya MPOX. Ibimenyetso byayo ni; kugira ibiheri bimeze nk’ubushye bibabaza bituma umuntu ashaka kwishima, ufite ibyo biheri bimutera kubabuka ku mubiri cyane cyane ku myanya ndangagitsina, mu maso, mu mugongo ku kiganza no mu birenge. Ibindi bimenyetso birimo kugira umuriro mwinshi, kubyimba mu nsina z’amatwi, kubabara umutwe bikabije, kubabara umugongo n’imikaya ndetse no kugira inturugunyu cyangwa amasazi.
Naomi Irakoze Mugaragu.

