Bamwe mu bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kigo New Bugarama Mining (NBM) gikorera mu murenge wa Kagogo w’akarere ka Burera, bavuga ko guhabwa amakuru ku ndwara y’igituntu bibafasha kwirinda, bakanashishikariza abo mu miryango yabo kucyirinda.
Akazi k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ni akazi gasaba imbaraga kakanasaba guhura n’umukungugu cyangwa se ivumbi kuko akenshi binjira no munsi y’imisozi. Inzira inyurwamo kugira ngo amabuye y’agaciro aboneke bishobora gukururira ubikora ibyago byo kurwara igituntu.
Nyatanyi N. ukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho bita ‘indani”, ni ukuvuga bamwe bajya munsi y’imisozi, avuga ko indwara y’igituntu bayiganirizwaho, bakabwirwa n’uko bajya bayirinda, kandi barabikurikiza. Ati “tuganirizwa inshuro ebyiri mu kwezi ku ndwara zitandukanye harimo n’igituntu. Ariko by’umwihariko dufite umuntu uturuka ku kigo nderabuzima uza buri wa gatanu kutwibutsa kwirinda kandi inama ze turazikurikiza, ku buryo kugeza ubu nta murwayi w’igituntu uragaragara hano dukorera”.

Nyatanyi akomeza avuga ko niyo hari uwo bacyetse ko afite ibimenyetso by’indwara y’igituntu bihutira kubimenyesha ikigo nderabuzima, ati “uwo bigaragaye ko yaba afite ibimenyetso, tubwira uwo muganga akaza akamufata akamupima kandi kugeza ubu nta muntu wari wagaragaraho iyo ndwara”.
Si abakora mu bucukuzi aho bita indani gusa bahabwa amakuru ku ndwara y’igituntu, kuko n’abahacungira umutekano na bo bayahabwa. Bakaba bemeza ko abafasha n’imiryango yabo kwirinda iyi ndwara.
Manishimwe Angélique, atuye mu kagari ka Nyamabuye mu mudugudu wa Kabana, akaba akora akazi ko gucunga umutekano (sécurité). Avuga ko mu gihe kirenga umwaka amaze akora aka kazi atarumva uwagaragaweho indwara y’igituntu kuko bashishikarizwa kenshi kuyirinda.
Ati “badushishikariza kwirinda igituntu cyangwa se n’ubundi burwayi. Ndetse n’abaganga baza hano bagapima, waba ufite ikibazo bakakubwira ko ugifite cyangwa utagifite”.

Manishimwe w’imyaka 23 y’amavuko, avuga ko iyo bahuguriwe aho bakorera kenshi bataha bakabwira abo basize mu rugo amakuru bahawe. Agira ati “iyo wahuguriwe ku kazi ntabwo abo mu rugo baba bahari, ariko ubabwira bimwe mu byo bakubwiye, nk’indwara y’igituntu, uko yandura, uko twayirinda n’ibimenyetso byayo”.
Ndayambaje Piyo atuye mu murenge wa Kagogo, mu kagari ka Kiringa, na we ukora akazi ko gucunga umutekano (sécurité) kuri icyo kigo, avuga ko uretse kuba abaganga bajya baza kubaganiriza kuri virusi itera SIDA, indwara z’ubuhumekero n’igituntu. Akomeza avuga ko ubuyobozi bwa kampani bunabashishikariza kurinda ubuzima bwabo kuko babaha n’ibikoresho byabugenewe bifashisha mu kazi.
Ati ”Iyo baje bakatuganiriza kuri ubwo bukangurambaga bituma tubasha kwirinda nko gusangirira ku muheha n’abandi, kuko uwo muco wo hano nta nubwo bajya bawemera”.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gitare, URIMUBENSHI François Xavier, avuga ko kugeza ubu nta barwaye b’igituntu bafite ariko ko mu bihe bishize hari abo bakurikiranaga ubu bakize. Agira ati “Nko mu bihembwe bibiri bishize mbere yabyo twari dufite abarwayi bagera ku icyenda dukurikirana barwaye igituntu ubu barakize. Kugeza ubu nta kibazo dufite muri communauté, icyo dukora ubu ni ugukomeza kubigisha no gukurikirana ko nta wundi wagira ikibazo”.
Urimubenshi yongeraho kandi ko binyuze mu bukangurambaga, bashishikariza abaturage kwirinda guhanahana ibyo kunyweraho binyuze mu nyigisho zitandukanye kugira ngo barinde abaturange indwara y’igituntu. Ati “Kuko baba bafite utubari twegereye agasanteri, tugerageza kujyamo tukareba uko bitwara; twigisha ko buri muntu agura ibye agomba gufata, bakagerageza guha umuntu mu gikombe cye cyangwa se icupa, bakirinda gusimburana ku gikombe iyo bafata icyo kunywa”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko umurwayi w’igituntu ugaragaye muri ako gace, bavugana n’abaturage batuye aho yagaragaye agatangira gukurikiranwa ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima umunsi ku munsi uko afata imiti igihe cy’amezi atandatu, kugira ngo atanduza abandi.
Raporo mpuzamahanga ku ndwara y’igituntu yo mu mwaka wa 2023, igaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kurwanya iyi ndwara, kuko umubare w’abarwayi wavuye ku barwayi 96 ku baturage ibihumbi ijana mu mwaka wa 2020, ugera ku barwayi 56 ku baturage ibihumbi ijana mu mwaka wa 2023.
Nadine Umuhoza

