RSSB yabaye ikigo cya mbere mu ishoramari n’imicungire myiza y’umutungo mu Rwanda

Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize RSSB buvuga ko muri rusange intego bari bihaye bayigezeho, kuko umutungo mbumbe w’ikigo,  umaze kugera ku gaciro gasaga Miliyari ibihumbi bibiri n’igice.

Ubuyobizi bwa RSSB buvuga kandi ko Intego y’ibanze y’iki kigo  ari uguharanira imibereho myiza y’abakozi muri rusange,  bacungirwa imisanzu yabo uko bikwiye kugira ngo izabagirire akamaro  mu gihe bazaba bageze mu zabukuru batakibashije gukora.

Umuyobozi w’Iki kigo Regis Rugemanshuro, anavuga ko RSSB yanihaye intego yo gukomeza guharanira iyo mibereho myiza y’abakozi, ishora imari mu bikorwa byunguka ndetse ishyiraho uburyo bwo  kurengera no kwita  ku bidukikije n’imiyoborere myiza.

Ati“Byari ngombwa ko dukora ishoramari ryunguka  kugira ngo imisanzu y’abanyamuyango iticara gusa,  ahubwo ishorwe mu bikorwa bizamura igihugu kandi byunguka mu buryo butandukanye. Twashyizeho kandi uburyo bwo  kurengera ibidukikije ndetse n’imiyoborere myiza, ibyatumye RSSB ihinduka ikigo cya mbere mu ishoramari n’imicungire myiza y’umutungo mu Rwanda.”

Ubuyobozi bwa RSSB kandi buvuga ko  ikoranabuhanga ryabafashije kongera agaciro ku umusaruro w’ikigo aho kudakoresha impapuro byagabanuye amafaranga yazigendagaho mu buryo bugaragara. Ni ukuvuga ko,  abakozi bazikoshaga bandika bagabanutse,  bityo harengerwa ibiti bigera kuri 250 bishobora kuba byaravagamo impapuro bakoreshaga, Ndetse n’umwanya wo kujyana za Raporo zanditse ku mpapuro uvaho , imodoka n’abashoferi bajyanaga izo raporo birahagarara, bityo n’imyotsi y’imodoka  zanduzaga ikirere bajyanye za Raporo irahagarara.

Ubuyibozi bwa RSSB kandi buvuga ko ishoramari rihagaze neza kuri 32%, bikagaragazwa n’uburyo  mu bigo bashoyemo imari nka BK, Marriot Hotel, Inyange n’ahandi,  umwaka ushize habonetse urwunguko rwa 6,6%. Ndetse ko kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Mutarama 2024, amezi 6 ya mbere y’Ingengo y’Imari y’umwaka,  habonetse inyungu ya Miliyari 153 angana n’inyongera ya 6% ugereranyije n’igice cy’umwaka cyari cyabanje. Imisanzu yishyuwe abanyamuryango ikaba ihwanye na  Miliyari 88.

Naomi Irakoze Mugaragu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *