
Abagize umuryango w’abantu bafite ibyiyumvo bitandukanye ku birebana n’imibonano mpuzabitsina (sexual orientation), ku buryo umuntu ashobora kuba ari umugabo mu bigaragara ariko yiyumva cyangwa yifata nk’umugore”LGBTQ” bagaragaza ko bagifite imbogamizi zirimo guhabwa akato.
Bamwe mu bo twaganiriye tutari buvuge amazina, bavuze kuri ako kato, Uyu mukobwa ati:”Akato kaduhabwa cyangwa gahabwa abahungu bakundana na bagenzi babo karenze agahabwa n’abarwayi ba SIDA niyo mpamvu natwe dukundana mu banga”.
Uyu na we ati: “Ariko koko ubu watugira inama yo kujya gushaka ubuzima gatozi uzi n’ukuntu tuba dukundana mu buryo butugoye twihisha buri muntu wese bitewe n’uko ibyo dukora byitwa ko bitandukanye n’umuco nyarwanda?”
Uyu uvuga ko ubwo yafataga icyemezo cyo kuvuga ku mugaragaro imiterere y’umubiri we, yahuye n’ibibazo birimo kwirengangizwa n’inshuti ndetse na bamwe mu bagize umuryango we. Na we ati:“Ikibazo gikomeye ni uguhezwa n’umuryango nyarwanda, tukangwa, kandi buri wese ahura n’ibyo bibazo.”
Uyu uvuga ko yahoze asengera muri ADEPR akanaririmba indirimbo zihimbaza Imana, 2019 yahuye n’isanganya ritoroshye ubwo yavugaga ko ari Umunyamuryango wa LGBTQ, bigatuma yirukanwa ku kazi, akirukanwa mu nzu yakodeshaga ndetse agatereranwa na bamwe mu nshuti ze n’abo mu muryango we,
Ati:“Ubwo nari maze kuvuga imiterere y’umubiri wanjye byabaye nk’igitangaza, abantu barahamagara, abandi bandika ku mbuga nkoranyambaga nkoresha, bati ‘twari tubizi wari warakererewe’, abandi bati ‘wasaze noneho wanyweye ibiki? Byabaye ibintu ntashobora gusobanura, by’ibicantege byinshi cyane, no ku kazi birahagera, abantu twakoranaga basangira video zingaragaza mvuga imiterere y’umubiri wanjye, baravuga cyane, bati runaka ni umutinganyi…Uruhande runini ni abantu batunguwe, bakavuga amagambo atari meza, bakayandika.”
Uyu uvuga ku buvuzi ati:“Hari ubwo ushobora kujya kwa muganga, wakuramo imyenda ugira ngo wereke umuganga uburwayi bwawe, ugasanga aratunguwe cyangwa ntahite abyumva neza, ni yo mpamvu abenshi bahitamo kureka kwivuza kuko bamwe baba badashaka ko bimenyekana ko bari mu muryango wa LGBTQ.”

Umuyobozi w’ishami ry’uburenganzira bwa muntu mu muryango uharanira guteza imbere ubuzima n’uburenganzira (HDI), Christopher Sengoga na we yavuze ko uretse imbogamizi mu by’amategeko, abaryamana bahuje ibitsina bagifite harimo ko batemerewe gushyingiranwa kuko itegeko ry’umuryango rigena ko umugabo abana n’umugore, hari n’ibindi bibazo birimo ibyo kubona serivisi z’ubuzima bakunze gukenera cyane.
Ati:”Indi mbogamizi bahura na yo ni ukubona serivisi z’ubuzima. Abaganga benshi ntibaramenya kubitaho mu buryo bw’umwihariko, n’ubwo turi gufatanya n’inzego za Leta mu kubahugura, ku buryo mu gihe bagiye gushaka serivisi zijyanye n’ubuzima bwabo bwihariye, bazibona nta nkomyi.”
Sengoga yavuze ko ku bufatanye na Leta, bamaze guhugura abaganga bashinzwe kwita ku bibazo byihariye by’abaryamana bahuje ibitsina mu bigo nderabuzima 25, birimo ibyo mu Mujyi wa Kigali, Huye na Nyaruguru, ndetse ko bari gukora “Ku bushakashatsi buzerekana neza imibereho y’abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda.”
N’ubwo abanyarwanda batarakira uyu muryango, abawurimo bavuga ko badatewe ubwoba no gutura mu Rwanda, kandi ko batifuza guhindura imiterere y’ubuzima bwabo bitewe n’ubwoba bwo guhohoterwa cyangwa kwamburwa uburenganzira bwabo. bakabiterwa n’ijambo Perezida Paul Kagame yatanze mu 2014, rigaruka ku burenganzira bwa LGBTQ mu Rwanda.
Aho yagize ati:“LGBTQ ntiyigeze itubera ikibazo, kandi ntitwifuza kuyigira ikibazo. Turi guhangana n’ibibazo dufite, kandi nk’uko nabivuze kare, turifuza ko buri wese agira uruhare mu kubikemura… Kugeza ubu, nk’uko nabivuze, ibyo si ikibazo kinini kuri twe, kandi sinshaka kubigira ikibazo.”
Bikekwa ko abantu barenga 5000 bari mu muryango wa LGBTQ, ariko hakiri benshi bataragira imbaraga zo kubitangaza mu ruhame mu rwego rwo kwirinda ivangura bashobora kugirirwa mu muryango nyarwanda.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019, bugamije kumenya impamvu abantu baryamana bahuje ibitsina, bwakorewe ku bantu barenga ibihumbi 470 baryamana n’abo bahuje ibitsina, ari na bwo bwa mbere bunini bwakozwe ku bantu bari muri uyu muryango, aho bwamaze imyaka 13. Bwerekanye ko imiterere yabo idaterwa n’akaremangingo kamwe, ahubwo iterwa n’uturemangingo tugera kuri 40.
Ari na ho Benjamin Neale, umuhanga mu by’uturemangingo ubyigisha muri Kaminuza zirimo Havard, akaba ari n’umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko ubu bushakashatsi bwerekanye ko imiterere y’abaryamana bahuje ibitsina “Ari ibintu biba mu bantu, kandi ni kimwe mu bigize ubuzima bwacu.”
Naomi Irakoze Mugaragu.

