Rwanda Forensic Institute igiye kujya ipima ADN y’umwana ukiri mu nda ya nyina.

Iki cyemezo, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) kijya kugifata cyari kigendeye ku makuru ahari y’amadosiye amwe n’amwe y’abana baterwa inda, n’itegeko ribemerera kuyikuramo kandi na none mu buryo bwo gukuramo inda bwemewe uyu munsi bisaba gutegereza umwana akarenga ibyumweru 12, icyo gihe umwana bakaba bayimukuriramo ariko igashobora kumusigira ibindi bibazo.

Ubwo kuri uyu wa 17 Ukwakira 2025, iki kigo cyari mu karere ka Kamonyi mu bukangurambaga cyise SOBANUKIRWA RFI 2025 bugamije guhangana n’imyumvire kugirango abaturage bagire ya makuru, mu kiganiro umukozi w’iki kigo ushinzwe iby’ibimenyetso ndangasano(ADN) Irasubiza David, yavuze ko iyi serivisi itazajya itegereza amezi menshi.

Ku biro by’akarere ka Kamonyi ahabereye ubukangurambaga bwa RFI

Ati:”Iri koranabuhanga murumva ko rifata noneho ku kwezi n’igice(ibyumweru6) noneho wa mwana akaba ashobora gukurirwamo inda itaraba umuntu ushobora gutera ibindi bibazo, icyo gihe rero bizoroshya ubuzima bwa wa mwana watewe inda ntabwo azahahungabana cyane.”

Irasubiza kandi yavuze ko iyi serivisi yo gupima umwana uri mu nda iri hafi.

Ati:”Ubu turi kwakira ibikoresho, guhera mu kwa mbere k’umwaka uza, tugiye kujya dupima umwana ukiri mu nda ya nyina, aho tuzajya dufata amaraso ya mama w’umwana agitwite agapimwa agahuzwa n’ukekwa.”

“Ahangaha icyo bigiye koroshya ni cya gihe ‘suspect’ /ucyekwa yashoboraga gukora icyaha mu gihe tugitegereje ko ‘victim’/uwahohotewe abyara, suspect akaba ashobora gutoroka ubutabera, icyo gihe rero bizajya byoroha mu byumweru bitandatu tuzajya dufata amaraso kuri wa mu victim hanyuma dushakishemo ADN ya suspect.”

Abakozi ba RFI bari kumwe na bamwe mu batuye Kamonyi, bakurikiye ikiganiro.

Mu kiganiro yatanze kandi David yavuze ko ubu buryo ari bushya ndetse ubwakoreshwaga ahandi bujya kumera nkabwo bwatezaga ibibazo.

Ati:”Ni ubushakashatsi bwabaye mu Burayi, aho byagaragaye ko abagiye bafata ADN mu nda y’umubyeyi ugitwite, abana bose bafashweho ibimenyetso mu nda, muri nyababyeyi bagizweho ibibazo, rero iri koramabuhanga ni rishyashya muri Afurika ni twe bambere tugiye kurikoresha.”

Irasubiza David_RFI

Yanavuze ko ubu buryo butazajya bukora gusa mu butabera, Ati:”N’abasore bashobora gutera inda abafiyanse babo agakeka ko ashobora kuba atariwe wamuteye inda akavuga ati kugirango dushyingiranwe reka mbanze menye ko umwana ari uwanjye, icyo gihe bashobora kubyumvikanaho bakaza bagasaba servisi bizafasha cyane binakureho rwa rwikekwe.”

Ku kijyanye n’ibiciro by’iyi serivisi ngo hari ikiziyongeraho ku cyari gisanzwe ariko kitari cyane.

Ati:”Ubu buhanga bukoresha ikoranabuhanga riteye imbere cyane n’ama ‘produits chimique’ dukoresha dukora ‘analysis’ na yo arahenze ku bw’iyo mpamvu rero bizazamukaho kuri cya giciro twari dusanzwe dukoreraho ADN ari ‘samples’ zisanzwe ariko ntabwo bihambaye cyane kuko hari amasezerano duheruka gusinyana n’abashinwa bazadufasha gukorera n’ubundi ku biciro biri hasi ugereranyije n’uko abandi bateganya kubikora.

Uko ibiciro bya ADN bisanzwe bihagaze.

Muri serivisi ya ADN, RFI yari isanzwe ifitemo serivisi zo gupima amasano yose atandukanye; harimo amasano y’ababyeyi ku bana, amasano y’abavandimwe, ay’imiryango igiye kure irimo ba sogokuru ba sogokuruza,…uretse Kacyiru no ku kibuga cy’indege hari hasanzwe hatangirwa serivisi za RFI umwaka utaha izatangirana amashami mashya harimo 1 mu majyepfo I Huye ryamaze no gufungurwa, 1 mu majyaruguru I Musanze, 3 mu Burasirazuba na 3 mu Burengerazuba, aho abaturage bazajya bafashwa ndetse bakaba banakwifashisha umurongo utishyurwa 4636.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *