Rubavu: RBC yashishikarije abantu kwirinda indwara zitandura no guhora bazisuzumisha

Ibi RBC yabigarutseho ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe gushishikariza abantu kwirinda indwara zitandura hanizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’umutima mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 28 Nzeri 2025, aho yashishikarije abantu guhora birinda, banisuzumisha izi ndwara kuko bigaragara ko abantu bazigendana, zitagaragaza ibimenyetso, ahubwo zibigaragaza ari uko umuntu yamaze kugira ikibazo cy’izindi ngingo.

Urugero rw’ibi, ni urwa Nyirahabimana Liberata, wamenye ko afite umuvuduko w’amaraso ari uko hatangiye kugaragara ibimemyetso birimo no gupfuka umusatsi kandi we yarabanje kubyita amarozi, nyamara ngo yari yarigeze guhabwa inama zo kwirinda uyu muvuduko wari watangiye kuza ubwo yabyaraga umwana wa6 ntiyabishobora.

Nyirahabimana Liberata_utuye Rubavu

Ati:”Ntabwo nabikurikije amavuta naririraga, amafiriti, inyama,… noneho wa muvuduko ugenda ukura, ikindi gihe ngezeyo barambwira ngo noneho n’umutima waziyemo nutiyitaho no gupfa ushobora gupfa, ati kdi dore uri mugufi, ufite ibiro byinshi.”

“Cyakora ntangira sports mfata ama ‘regime’, ibiro bitangira kugabanuka, umuvuduko watangiye gushira nkajya mbyiyumvamo, aho ntangiriye sports no kwita ku mirire meze neza n’ibipimo bya none byagaraje ko meze neza.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa prosper avuga ko bafite intego yo gukumira ko abatararwara barwara bakoresheje sports.

Ati:”Twashyizeho gahunda ya siporo rusange iba nibura rimwe mu kwezi kandi ikitabirwa n’abaturage benshi bashoboka, igakorerwa mu mirenge yose, ikindi ni ubukangurambaga bukorwa dushingiye ku byiciro abaturage bahururamo ari benshi nko mu nteko z’abaturage, mu muganda n’ahandi abaturage bahurira, dufatanya n’inzobere zo mubitaro bya Gisenyi n’abandi bafite ubumenyi mu gutanga ubuhamya kugirango abaturage bagabanye kunywa inzoga, no kuzireka burundu biba byiza, kuruhuka,…”

Umuyobozi w’akarere ari kumwe n’abo muri RBC ndetse n’abaturage muri siporo rusange

Ikindi ngo ni gahunda yo kwipimisha ahakorewe siporo rusange, banashimira RBC ibibafashamo by’umwihariko muri iki cyumweru, aho bapimaga umuvuduko w’amaraso, isukari mu maraso n’indwara z’umutima bakaba barapimye
abantu 1119 muri aka Karere. Muri bo abasanzwemo umuvuduko w’amaraso ni 481 bangana na 40%, umutima ni 88 bangana na 7.5%, mu gihe abafite isukari iri hejuru(diabetes) ari 55 bangana na 5%.

Aba kandi ngo ntibari baziko bafite ibi bibazo ari yo mpamvu Dr. Ntaganda Evariste,uyobora agashami gashinzwe indwara z’umutima muri RBC yashishikarije abaturage kwiyitaho no kwikurikirana.

Ati:”Ni indwara abaturage bagomba kumenya bakirinda kandi kwirinda ntakindi bisaba ni ibi twakoraga bya siporo, imyitozo ngorora mubiri, kumenya ibiryo turya ibijyanye n’amavuta n’imyunyu no kugabanya umubyibuho ukabije, iyo abantu bafite umubyibuho ukabije, ni intandaro yo kurwara indwara zitandura n’umutima urimo.”

Dr. Ntaganda Evariste,uyobora agashami gashinzwe indwara z’umutima muri RBC

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC byashyizwe hanze mu mwaka wa 2022 bwagaragaje ko abantu 16.8% bari mu kigero cy’imyaka 18 na 69 bafite umuvuduko w’amaraso ukabije. RBC inagaragaza kandi ko mu Rwanda, ibibazo by’indwara z’umutima bigenda byiyongera haba mu mijyi no mu byaro. Zikaba ziza imbere mu ndwara zihitana benshi kwa muganga 47.7% zikanateza 59.3% by’impfu zo mu miryango.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Ubutumwa bwa RBC

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *