Huye-Gishamvu: Bifuza ko Dr. Rwamucyo ahanishwa igifungo cya burundu

Dr Rwamucyo Eugène uri imbere y’ubutabera bw’urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, urugereko rw’ubujurire, aho aburana ajuririra igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 yari yahawe bwa mbere, ashinjwa n’abarokokeye kuri kiliziya ya Nyumba mu murenge wa Gishamvu no mu nkengero zaho kuba yarazanye kateripilari, igacukura ibyobo ikajugunyamo abapfuye n’abari bagihumeka. Abarokotse twaganiriye bavuga ko ibyo babonye…

Inkuru irambuye

Abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Tumba bifuza ko ubutabera bubasubiza agaciro Dr. Munyemana akaryozwa ibyo yabakoreye

Ibi babibwiye itsinda ry’abanyamakuru bakora ku nkuru z’ubutabera, babarizwa mu muryango w’abanyanyamakuru baharanira amahoro ‘Pax Press’ ubwo babasuraga ngo basangire amakuru ku rubanza rw’ubujurire ruri kubera I Paris rwa Dr. Munyemana Sosthène wari utuye muri uyu murenge uri ubu, akanakora mu bitaro bya Kaminuza mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Ni urubanza rugeze ku…

Inkuru irambuye

Umunyamakuru yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Dr. Munyemana Sosthène

Hervé DEGUINE ni umunyamateka ndetse n’umunyamakuru wakoreye ‘Reporters Sans Frontière’, Watanze ubuhamya kuri uyu munsi wa kane w’urubanza rwa Dr. Munyemana mu bujurire, aho yabwiye urukiko ko ngo mu gihe cya Jenoside yageze mu Rwanda azanywe no kureba imikorere y’ibitangazamakuru mu gihe cy’amashyaka menshi kuko ari bwo urubuga rw’itangazamakuru rwafunguwe mu gihugu cyari gisanzwe kirimo…

Inkuru irambuye

Ibyaranze icyumweru cya mbere cy’ urubanza rwa Dr.Munyemana Sosthène mu bujurire

Dr. Munyemana Sosthène yari akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha, mu mwaka wa 2023 yahamwe n’ibyaha bya Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rumukatira gufungwa imyaka 24. Ni ibyaha yaregagwa ko yakoreye i Tumba mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda. Nyuma yaje kujurira, urubanza rwe…

Inkuru irambuye

Séraphin Twahirwa wari ufungiwe i Buruseli kubera Jenoside yapfuye

Umunyarwanda Séraphin Twahirwa wari warakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rwa Rubanda rwa Rubanda rwa Buruseli yapfuye nyuma y’umwaka umwe yari amaze muri gereza ya Haren mu Bubiligi. Maître Vincent Lurquin, wamwunganiraga mu mategeko, yahamirije BBC Gahuzamiryango ko Twahirwa yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ukuboza 2024. Yagize ati “Urupfu ntirubeshyerwa, umukiriya…

Inkuru irambuye

Nyanza: Bishimiye ko Biguma yahamijwe ibyaha agakatirwa gufungwa burundu

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, bwavuze ko bwishimiye kuba ibyaha bya Jenoside byakomeje guhama Biguma,  Urikiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris rugashimangira igihano cy’igifungo cya burundu yari yarakatiwe umwaka ushize. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) wasohoye ahagana ku saa sita z’ijoro zo…

Inkuru irambuye

Urukiko rw’Ubujurire rushimangiye igifungo cya burundu Biguma yari yakatiwe

  Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris rushimangiye igihano cy’igifungo cya burundu Hategekimana Philippe Manier uzwi cyane nka Biguma yari yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris. Ni igihano gisomwe nyuma y’amasaha menshi inyangamugayo, uko ari icyenda zakurikiye uru rubanza kimwe n’abacamanza b’umwuga, bari bamaze biherereye basuzumira hamwe amakuru n’ibimenyetso byatanzwe n’impande zombi no gusubiza ibibazo…

Inkuru irambuye
Image AFP

Biguma arakatirwa uyu munsi mu bujuirire ku byaha bya Jenoside

  Umunyarwanda Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma, ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi arakatirwa kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024 mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris. Urukiko rwa Rubanda rwa Paris umwaka ushize rwari rwamukatiye igihano cy’igifungo cya burundu, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo icya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ubugambanyi…

Inkuru irambuye
Image AFP

Paris: Biguma yahamije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho ariko yitakana abandi

  Mu gihe urubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma rugana ku musozo, ubwo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 yatangiraga kwiregura, yahamirije Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko na we yemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, cyakora ahakana uruhare ayishinjwamo. Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ahanini yakuruwe n’abayobozi bashishikarizaga abahutu kwanga abatutsi.” Nko…

Inkuru irambuye